Israel Mbonyi - Intashyo paroles de chanson

paroles de chanson Intashyo - Israel Mbonyi

Izo ni intashyo, mubwire abakunzi b'umusaraba
igihe ni iki ngo biyambur' ubwirabure
Mbahaye imbaraga z'umunsi w'ejo
(Imbaraga z'ibihe bizaza, imbaraga z'ibihe bizaza)
Mu gitondo mbona bahura bibuka ineza nabagiriye
Ntibasiba guhora bezwa bazirikana kwirinda icyaha
Baririmba nanjye nkabumva ibihimbano by'urukumbuzi
Ibyo byose ndabireba
Bikanezeza umutima, nkibuka isezerano
Izo ni intashyo, mubwire abakunzi b'umusaraba
Ayo ni amakuru, mubwire abakene mu mitima
Igihe ni iki ngo biyambur' ubwirabure Mbahay' imbaraga z'umunsi w'ejo
Mu matage, mu mataba; bahora bitoza kwihangana
Mu mahoro bagambirira kutiyandurisha ibyo kurya by' ibwami
Batarama, baruhuka, basoma inzandiko z'i sarani
Ibyo byose ndabireba,
Bikanezeza umutima, nkibuka isezerano (yeheheee)
Izo ni intashyo, mubwire abakunzi b'umusaraba
Ayo ni amakuru, mubwire abakene mu mitima
Igihe ni iki ngo biyambur' ubwirabure Mbahay' imbaraga z'umunsi w'ejo
(Imbaraga z'ibihe bizaza, imbaraga z'ibihe bizaza)
Erega amahanga azobimenya
Ko uwiteka ari muri twebwe oooh
Ntibazongera kutuvuma ooooooh
Kuko byose arabireba, bikanezeza umutima; akibuka isezerano
(Rangurura ugeze aya makuru ku bakunzi bose)
Izo ni intashyo, mubwire abakunzi b'umusaraba
Ayo ni amakuru, mubwire abakene mu mitima
Igihe ni iki ngo biyambur' ubwirabure Mbahay' imbaraga z'umunsi w'ejo
(Imbaraga z'ibihe bizaza, imbaraga z'ibihe bizaza)

Israel Mbonyi - Intashyo
Album Intashyo
date de sortie
10-12-2017

Attention! N'hésitez pas à laisser des commentaires.