Christopher - Byanze текст песни

Текст песни Byanze - Christopher



Burya ngo uwambaye ikirezi
Ntamenya ko cyera aaah
Namenye agaciro wari ufite ugiye eeeh
Narinzi yuko ugenda nta n'umunsi uzashira
Nkabona undi ugusimbura akakunyibagiza
N'aho ijuru ryamanuka sinabona undi
Nukuri kwihangana byanze
N'ibitotsi sinkibibona
Umutima ntukinyemerera kwihishira
Ikosa nakoze ndarizi nubwo nabimenye ntinze
Maze kubona k'umeze nk'umwuka mpumeka
Sinabaho udahari iiih
Ubu ndumva uburemere bw'ikosa nakoze
Kurusha uwo narikoreye eeeh
Iyaba gusa byashobokaga ngurebe mu mutima
Urebe ibirimo bitume uhinduka kuko
Naho ijuru ryamanuka sinabona undi
Nukuri kwihangana byanze
N'ibitotsi sinkibibona
Umutima ntukinyemerera kwihishira
Ikosa nakoze ndarizi nubwo narimenye ntinze
Maze kubona k'umeze nk'umwuka mpumeka
Sinabaho udahari iiih
Niba ari ngombwa y'uko mfukama
Kugirango ubashe kunyumva
Amavi yanjye azakoboke ariko unyumve
Ariko unyumve eeeehh
Nukuri kwihangana byanze
N'ibitotsi sinkibibona
Umutima ntukimenyerera kwihishira
Ikosa nakoze ndarizi nubwo narimenye ntinze
Maze kubona k'umeze nk'umwuka mpumeka
Nukuri kwihangana byanze
N'ibitotsi sinkibibona
Umutima ntukinyemerera kwihishira
Ikosa nakoze ndarizi nubwo narimenye ntinze
Maze kubona k'umeze nk'umwuka mpumeka
Sinabaho udahari iiih
Uuhhh




Christopher - Christopher
Альбом Christopher
дата релиза
16-08-2014




Внимание! Не стесняйтесь оставлять отзывы.