Songtexte




Ubugingo bwacu
Ni bugufi cyane
Twabugeranya
Nubwato mu mazi
Tunyura mu nyanja
Irimo amakuba
Ariko Umukiza
Ni we utuyobora
Ubwo tuyoborwa
N' Umukiza wacu
Dufite amahoro
Muri urwo rugendo
Kandi azatugeza
Mu ijuru amahoro
Ntabgo tuzongera
Kwibuka urugendo
Tunyura mu mbeho
Mu muyaga mwinshi
Ijambo ry' Imana
Ritubera umucyo
Ubwoba n' amakuba
Muri ubwo bwato
Bizibagirana
Mw ijuru kwa Yesu
Ubwo tuyoborwa
N' Umukiza wacu
Dufite amahoro
Muri urwo rugendo
Kandi azatugeza
Mu ijuru amahoro
Ntabgo tuzongera
Kwibuka urugendo
Nubwo uwo muyaga
Ufite imbaraga
Natwe twegereye
Ku nkombe y' uruzi
Nta muyaga uhari
Nta muraba uhari
Ni ukuri tuzasohora mu mahoro
Ubwo tuyoborwa
N' Umukiza wacu
Dufite amahoro
Muri urwo rugendo
Kandi azatugeza
Mu ijuru amahoro
Ntabgo tuzongera
Kwibuka urugendo
Ubwo tuzagera
Kwa Data mw' ijuru
Rwose tuzashimira
Umukiza Yesu
Nta yandi makuba
Tuzagira ukundi
Tubanye na Yesu
Mu bwami mw' ijuru
Ubwo tuyoborwa
N' Umukiza wacu
Dufite amahoro
Muri urwo rugendo
Kandi azatugeza
Mu ijuru amahoro
Ntabgo tuzongera
Kwibuka urugendo
Kandi azatugeza
Mu ijuru amahoro
Ntabgo tuzongera
Kwibuka urugendo
Kandi azatugeza
Mu ijuru amahoro
Ntabgo tuzongera
Kwibuka urugendo



Autor(en): Papi Cever Tuyizere, Papi Clever, Past Senzige Zachary



Attention! Feel free to leave feedback.
Wird geladen
Wird geladen