Mani Martin - Ndaraye Lyrics

Lyrics Ndaraye - Mani Martin



Ijoro ryacyeye naraye ndose,
Ngo mbona barya bana basimbuka
Akagozi, mbona na ba babyeyi bateze urugori...
Cyo mbwira ndahakumbuye mama, ayi mama ndaraye shenge
(Iyeeee)
Ese mama ndaye ntaramanye na nde?
(Iyeeee)
Ese ndaye ndi butahe iwacu,
Naho iw' abandi harahanda iw'abandi si ahantu
Iwacu shenge ntihabayo imbeho nk'iy'ahandi hahora akayaga
Gahora gahehereye, ayo mahumbezi akagutera gususuruka ayiweee!!
Cyo mbwira ndahakumbuye mama, ayi mama ndaraye shenge
(Iyeeeeh)
Ese mama ndaye ntaramanye na nde?
(Iyeeeeh)
Ese ndaye ndi butahe iwacu,
Naho iw'ahandi harahanda iw'abandi si ahantu...
Cyo mbwira ndahakumbuye mama, iwacu shenge se haracyaba abakobwa,
Ese ba bahungu baracyahamiriza cyane,
Ese ba bakambwe baracyamenya gushyenga, Ayiweeee...
Cyo mbwira ndahakumbuye mama
Ayi mama ndaraye shenge
(Iyeeeeh)
Ese mama ndaye ntaramanye na nde?
(Iyeeeeh)
Ese ndaye ndi butahe iwacu,
Naho iw'ahandi harahanda iw'abandi si ahantu...
Nkumbuye na twa tuyira tujya iwacu,
Mbwira se twa tugezi turacyatembana ubwuzu,
Ese ikirere cyaho cyiracyera, utuyuzi twaho se two turacyera ibisabo,
Ese udusozi twaho turacyahagaze nk'ibere rya
Bigogwe, nyiramubande mu mataba ateze neza irampamagara...
Cyo mbwira ndahakumbuye mama
Ayi mama ndaraye shenge
(Iyeeeeh)
Ese mama ndaye ntaramanye na nde?
(Iyeeeeh)
Ese ndaye ndi butahe iwacu,
Naho iw'ahandi harahanda iw'abandi si ahantu...
Iyeheee ayi mama ndaraye shenge, ese mama ndaye ntaramanye na nde,
Ese ndaye ndi mutahe iwacu naho
Iw'abandi harahanda iw'abandi si ahantu...




Mani Martin - Afro
Album Afro
date of release
31-08-2016




Attention! Feel free to leave feedback.