Butera Knowless - Nyigisha paroles de chanson

paroles de chanson Nyigisha - Butera Knowless



Nyigisha kuba umuntu nyagasani
Mp'ubumuntu ump'umutima
Mp'ubupfura simbe gito
Ngo ubuto bunshuke
Bimviremo gutana
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Nyigisha gutanga ibitekerezo byanjye
Unyigishe no kubaha iby'abandi
Nyigisha kuba inshuti nziza
Ariko unyigishe no kutivanga mu by'abandi
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Nyigisha gushima nta buryarya
Unyigishe kugaya ntakomeretsa
Nyigisha kwishimira intsinzi y'abandi
Nyigisha kubigiraho, undinde ishyari
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Nyigisha kuvuga nziga
Unyigishe n'ukuganira
Nyigisha kwirinda ibiganiro by'ubupfapfa
Ariko unyigishe no kujya impaka zubaka
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Nyigisha kubaha buri wese
Ariko unyigishe no kutigira agatebo
Nyigisha kugira impuhwe
Ariko kandi undinde zimwe zitiza urugi
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Nyigisha gukira no gukinga
Ariko unyigishe gukingura umutima
Nyigisha kugira amakenga
Ariko unyigishe no kugira icyizere
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Nyigisha gukora ntategereje gushimwa
Kandi ninshimwa sinzishyire hejuru
Nyigisha kugira neza
Nubwo ineza yanjye ntayisanga imbere
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Nyigisha kubana n'abantu neza
Nzasige inkuru nziza imusozi
Nyigisha kubana n'abantu neza
Maze nzasige inkuru nziza imusozi
Ngira umuntu ariko umpe n'ubumuntu
Ngira umuntu
Ariko umpe
N'ubumuntu



Writer(s): Clement Ishimwe, I.k Clement


Butera Knowless - Nyigisha
Album Nyigisha
date de sortie
27-04-2020




Attention! N'hésitez pas à laisser des commentaires.