Israel Mbonyi - Ku Marembo Yijuru paroles de chanson

paroles de chanson Ku Marembo Yijuru - Israel Mbonyi




Igihe yanyibutse mw'ijoro ry'umuruho;
Nari meze nk'utagira ingando
Naseta ibirenge ngo ngere kw'iriba; Naririmbaga iz' urukumbuzi
Za mbabazi nyinshi zinyegeza hafi
Ya magambo meza ampesha kwinjira
Ndemezwa, ndemera; dore naraye ku marembo y'ijuru
Simfite isoni zo kwinjira, yambabariye ibyahise
Kumbe nasanze ko rya buye ni Yesu
Ko naraye ku rurembo, niseguye Kristo
Amateka yanjye ahindukira ku marembo y'ijuru;
Naraye ku marembo y'ijuru
Ubwe yarabivuze
Ati yakobo ndakwibutse, nguhinduye ubwoko bw'Imana
Muri we ndemerwa nk'icyaremwe gishya
Ooh ngabirwa na cya gihugu cyose
Za mbabazi nyinshi zinyegeza hafi
Ya magambo meza ampesha kwinjira
Ndemezwa, ndemera; dore naraye ku marembo y'ijuru
Simfite isoni zo kwinjira, yambabariye ibyahise
Kumbe nasanze ko rya buye ni Yesu
Ko naraye ku rurembo, niseguye Kristo
Amateka yanjye ahindukira ku marembo y'ijuru;
Naraye ku marembo y'ijuru
Nabony' Imana n'amaso yanjye
Ko niyambuy' ubushwambagara
Nahaherewe izina rishya;
Ko naraye ku rurembo, niseguye kristo
Amateka yanjy' ahindukira
Ku marembo y'ijuru
Naraye ku marembo y'ijuru
Simfite isoni zo kwinjira, yambabariye ibyahise
Kumbe nasanze ko rya buye ni Yesu
Ko naraye ku rurembo rwiza,
Amateka yanjye ahindukira ku marembo y'ijuru;
(Naraye, narayeyo) Naraye ku marembo y'ijuru
(Nakiriye ibisubizo byanjye) Naraye ku marembo y'ijuru
(Nabony' Imana n'amaso yanjye) Naraye ku marembo y'ijuru
(Turakirana, turakirana, turakirana, narayeyo; yanyomoye bya bikomere)
Naraye ku marembo y'ijuru
(Ankomerez' amavi atentebutse) Naraye ku marembo y'ijuru
(Amateka yanjye ni ho yahindukiye) Naraye ku marembo y'ijuru
(Niseguye uwo Yesu) Naraye ku marembo y'ijuru
(Ko naraye ku marembo, niseguye uwo Yesu)



Writer(s): Israel Mbonyi


Israel Mbonyi - Intashyo
Album Intashyo
date de sortie
10-12-2017




Attention! N'hésitez pas à laisser des commentaires.
//}