Kigali'z Illest Music - Story Mvuga (Red side) paroles de chanson

paroles de chanson Story Mvuga (Red side) - Kigali'z Illest Music



Yeah yeah yeah
Story mvuga ntiwazisanga kuri google
Story mvuga ntizisakara kumbuga
Story mvuga kuva ndigitambabuga
Kugezaho nzaherera umwuka
Sinzibagirwa iyo mvuka
Story mvuga ntiwazisanga kuri google
Story mvuga ntizisakara kumbuga
Story mvuga ni y'amateka ya shaka zulu
Na rukara rwishe umuzungu
Ni nk'isasu ryo mw'irugu
Ifiriti na burger ntibyanyibagiza ifu ya kaunga n'injanga
Na dumbezi mugishanga
Byari mbere yuko nanjye nambuka inyanja
Ariko naje gusanga
Ari mu rwagihanga ari no mumahanga
Ntaho nabika ibanga none ndyamiye amajanja
Munsi y'umusego niho ntsimba ifaranga
Ubuzima ni nka filme nanjye buranchanga
Nkeneye sous titre n agasobanuye ka yanga
Kuko kera nkiri younger
Twakinaga billes na karere kumuchanga
None ubu turachanga
Ngo tubonemo macye yokuguramo kanyanga
Ndetse nandi manyanga
Mama we yambonagamo ubuhanga
Yifuza yuko wenda navamo umuganga
Ariko njye nakundaga guchuranga
Nahisemo guhanga nka abdul makanyaga
Yeah Burya ubugabo s'ibigango
No aho kuniganwa ijambo
Yeah baza ntangemo igitambo
Cyangwa se bambambe k'umusaraba nk'igisambo
Story mvuga ntiwazisanga kuri google
Story mvuga ntizisakara kumbuga
Story mvuga kuva ndigitambabuga
Kugezaho nzaherera umwuka
Sinzibagirwa iyo mvuka
Story mvuga ntiwazisanga kuri google
Story mvuga ntizisakara kumbuga
Story mvuga ni y'amateka ya shaka zulu
Na rukara rwishe umuzungu
Ni nk'isasu ryo mw'irugu
Story mvuga sizimwe zo mungaga
Ndavuga izabakarani nabakozi mubikari
Yeah bizaba kuba tayari
Story mvuga ni hatari zanyuriza panda gari
Hari abakina akamarimari
Hari nabarigisa imari
Hari abazinnywera mutubari
Hari nabasongongera divayi kuri altari
Story mvuga sizimwe zo kuri twitter
Story mvuga n'izabakobwa batwita
Bakiri bato bakitwa indaya n'andi mazina
Mumiryango baturukamo bakagirwa ibichibwa
Story mvuga n'izabagabo bakubita
Abagore bashatse ndetse bamwe bakabica
Story mvuga sizimwe zo kuri insta
Ariko izi story mvuga zagushushanyiriza ipicha
Yeah hari byinshi bidushuka
Bashiki bachu naba sugar daddy mumashuka
Ese nanjye nshake cougar
Ndebe ko nagabanya ubukene mumufuka
Ariko bisaba akuka



Writer(s): K City


Kigali'z Illest Music - Story Mvuga
Album Story Mvuga
date de sortie
02-03-2022




Attention! N'hésitez pas à laisser des commentaires.