Riderman - ABO TURIBO paroles de chanson

paroles de chanson ABO TURIBO - Riderman



Yeah,
We're in the unlimited
Riderzoo, Rick rick umusazoo
Gimme the beat man and let me blow it up
Abo mucyeka ko tutaribo nibo turibo
Ibyo mucyeka ko tutaribyo nibyo turibyo
Abana bakorana imbaraga kumurimo
Abanyabitendo bihoraho byo niboturibo
Abo mucyeka ko tutaribo nibo turibo
Ibyo mucyeka ko tutaribyo nibyo turibyo
Abana bari fire nkabari ku kariro
Abanyabitendo bihoraho byo niboturibo
Target nkiya sniper ku gisenge cy'igorofa
Ngarukanye fire nje gutwita mind zuburofa
Ku myuka n'uburakari burenze bwahatari
Njye nje ndakumirwa ndi nka padiri kuri alitari
Ijambo narifashe nubwo ntigeze ndisaba
Ingabo ndidusaba nigger twe turakaba
Nje kurugamba nka dawidi imbere ya goriyati
Rap niyo nkota nje nitwaje murwubati
Murugamba rw'umuziki ntihakoreshwa intwaro
Ijambo ryiza niryo rikiza intwari ikimwaro
Ngarukanye urusaku rurenze urw'isandi
Impinduramatwara nzanye yo ni nkiya ghandi
Inyunguramagambo yuje ikibonezamvugo
Ijambo mvuga ryose ryuje uburere bwo murugo
Ndasa kuntego ushatse unyite mudahushwa
Ukuri niko mvuga gusa njye sindya ruswa
Umubi ndamuhunga umwiza we ndamukurikira
Ikibi ndakirwanya icyiza cyo ndagishyigikira
Umutwe ni nka disc 2 jiga niyo kapasite
Babironi ntunyitambike mbisa mpite
Impinduramatwara kuri njye ubu niyo game
Sinshyigikiye na gato game z'ubuhemu
Sindi nka babatipe bamwe bambara timber
Bwamara kugoroba bagashoka i matimba
Bajya kugura abari banze kwambara agatimba
Birirwa bitsimba boshye udusimba
Basebya umuco
Ndetse banatera ababyeyi intimba
Njye ndi gaheza ushatse unyite akarusho
Ndagasasu kadakeneye gukomwa imbarutso
Ntumpore gitera umpore ikibintera
Inzoga ndasogongera ku cyintu ndumuvetera
Nyiricyubahiro mukuru kuri musenyeri
Revolisiyoneri uje gukoma rutenderi
Riderman kokoriko aka Emely
Igitendo mudutendo rusacye musemakweli
Nigute ubwira njyewe kugusaba penetensiya
Ucyeka ko inkuba ziturikira mu kiliziya
Uribeshya sana una kidanganya
Inkuba zibarizwa mubitendo burikanya
Abana bahe bisous
Kuko afande akeneye isari
Cg se amacensi Kubabifitiye ikibari
Urababaje niba ukibarizwa mubanyamashyari
Kuko imihari siyo ibeshaho abanyakigali
Sinduwucyeka ko ndiwe
Icyo sicyo nakundiwe
Nahisemo umuhanda kwicara narabirambiwe
Ntago aruko ar'imbwa zandigase mukarenge
Ahubwo nuko nkomoka mukamenge
Uteye impuhwe niba ushaka kunta muri tenke
Kuko mfite detante yabatezi bamadenke
Nkumunywi wa suzisenke
Abo mucyeka ko tutaribo nibo turibo
Ibyo mucyeka ko tutaribyo nibyo turibyo
Abana bakorana imbaraga kumurimo
Abanyabitendo bihoraho byo niboturibo
Abo mucyeka ko tutaribo nibo turibo
Ibyo mucyeka ko tutaribyo nibyo turibyo
Abana bari fire nkabari ku kariro
Abanyabitendo bihoraho byo niboturibo



Writer(s): Joseph Masengesho, Jezelle M Evans


Riderman - ABO TURIBO




Attention! N'hésitez pas à laisser des commentaires.