Israel Mbonyi - Ku Migezi текст песни

Текст песни Ku Migezi - Israel Mbonyi



Twicaraga ku migezi y' i Babuloni Tukarira twibuts' iwacu
Imitima yacu yari yuzuy' agahinda
Kuko nta mutabazi twari dufite Turapfukama dutakir' Uwiteka
Aratwibuka adukiz' amaboko
Y'abatujyanyeho iminyago aradutahura
Tuger' i Siyoni kubw' ubuntu bwe
Twasaga n'abarota ko dutashye
Amarira atemba kuber' ibyishimo
Indirimbo nshya zuzuy' ibitabo byacu
Ubwo twitegeraga ya migabane
Tuzafata urugendo rurerure
Tuzurira imisozi iteganye n'igicaniro
Tujye gutanga ibitambo byishimwe
Nk' urwibutso ko yadutahuye
Tujye gutanga ibitambo byishimwe
Nk' urwibutso ko yadutahuye
Amahanga yose abony' iyo mirimo
Baratangara bubaha Uwiteka
Igitinyiro n'igikundiro by' Uwiteka Imana
Bigot' ababaga muri Yerusalemu
Ikibabaje nuko benshi bibagiwe
Imitima yabo iradamarara
Birengagije za ndahiro barahiye
Ubwo bari mw'ishyamba ry' ikibira
Nzamanur' inanga nicare ndirimbe
Mpamagare abanjye mbareme agatima
Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka
Waduhay' amazi tunyotewe
Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka
Waduhay' amazi tunyotewe
Tuzafata urugendo rurerure
Tuzurira imisozi iteganye n'igicaniro
Tujye gutanga ibitambo byishimwe
Nk' urwibutso ko yadutahuye
Tujye gutanga ibitambo byishimwe
Nk' urwibutso ko yadutahuye
Tuzafata urugendo rurerure
Tuzurira imisozi iteganye n'igicaniro
Nk' urwibutso ko yadutahuye
Nk' urwibutso ko yadutahuye




Israel Mbonyi - Imana Nziza
Альбом Imana Nziza
дата релиза
06-10-2019




Внимание! Не стесняйтесь оставлять отзывы.