Butera Knowless - Mwungeri Lyrics

Lyrics Mwungeri - Butera Knowless



Twabyirukanye nk'impanga twaruhanye uwakavuna
Ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore
Uranyigaritse
Iminsi myiza y'ubuto bwacu
Abatuzi batwita utunyoni twiza
Kubw'urukundo twari tuje
Yacaga amarenga y'urudasaza
Abatubonye mu ma byiruka
Birangora ku bumvisha
Ko burya namennye mpinga
Ijoro rijigije
Umunsi urwacu rubaye impamo
Rugira akatwambika n'uruyanjye
Tukagira abana ibitsina byombi
Tugatera intambwe izira gutsikira
Sinarinziko burya wasohoka urwawe
Ugakurikira indoro n'ikimero cya bato
Mwungeri wee
Twabyirukanye nk'impanga twaruhanye uwakavuna
Ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore
Uranyigaritse
Twarahiriwe n'butunzi amata iwacu avuna imitozo
Gusa ariko amahoro turayarumbya nari karabo keza
Nyuma unyita amazina azinura
Ntibiteye kabiri inkoni irarisha uko imyaka ishize
Ndetse n'indi igataha ntegereza rwego ngo uhinduke umwezi
Ikibunda kiranga kiba igitazi
Naroye hirya mpabura impamba
Numva induru inyuhura impinda
Impunza kumva amajwi y'impunda ahanitse
Kandi nitwa rugori rwera
Twabyirukanye nk'impanga twaruhanye uwakavuna
Ntacyari icyawe ntakitwaga icyanjye none dore
Uranyigaritse



Writer(s): I.k Clement


Butera Knowless - Best Of Butera Knowless
Album Best Of Butera Knowless
date of release
13-12-2017




Attention! Feel free to leave feedback.