The Ben - Roho Yanjye Lyrics

Lyrics Roho Yanjye - The Ben



Roho Yanjye
Mpa ikiganza duserukane
Wowe wahize bose
Nkubona mu marembo nkiyumanganya
Nkicinya icyara
Umugabo uganje mu rwe
Ntituzamere nk'abumva imvura ihinda
Bikarangira banyagiwe
Ndifuza gutura
Muri uyu munyenga ndimo
Mbega urukundo rudafite ikiguzi
Ubu ubaye uwawe
Nanjye mbaye uwawe
Inyenyeri inyobora
Itazigera izima
Intambwe yawe uza unsanga
Iruta ibihumbi
Wowe roho yanjye
Izahora yirata
Roho yanjye




The Ben - Roho Yanjye
Album Roho Yanjye
date of release
07-12-2016




Attention! Feel free to leave feedback.