Tom Close - Naba Umuyonga Lyrics

Lyrics Naba Umuyonga - Tom Close



Ntibizabe ngombwa
Ko ngusezera
Kuko sinabishobora
Naba umuyonga
Sinibuka uko nabagaho
Tutari twahura
Ngo umfungure amaso
Nk′urumuri rumurika mu mwijima
Niko wamurikiye
Nanjye ndagukurikira
Amafaranga yashira
Inshuti zikansiga
Ariko wowe kunsiga
Sinziko nasigara amahoro
Ntibizabe ngombwa
Ko ngusezera
Kuko sinabishobora
Naba umuyonga
Ntibizabe ngombwa
Ko nkusezera
Kuko sinabishobora
Naba umuyonga
Udahari ubuzima bwaba burura
Ni nk'ijoro ridacya
Urota inzozi mbi
Nk′ururabo ruhumura ku ruyuki
Niko wampumuriye
Nanjye ndagukurikira
Amafaranga yashira
Inshuti zikansiga
Ariko wowe kunsiga
Sinziko nasigara amahoro
Ntibizabe ngombwa
Ko ngusezera
Kuko sinabishobora
Naba umuyonga
Ntibizabe ngombwa
Ko nkusezera
Kuko sinabishobora
Naba umuyonga
Ntibizabe ngombwa
Oooh
Yuko ngusezera




Tom Close - Naba Umuyonga
Album Naba Umuyonga
date of release
01-02-2018




Attention! Feel free to leave feedback.