Nel Ngabo feat. Fireman - Muzadukumbura текст песни

Текст песни Muzadukumbura - Nel Ngabo feat. Fireman



Kina Music
It′s your boy Nel
Iyi mi mihanda izatwibuka
Ibyishimo twatanze, imvune zatuzonze
Ingoma zirenze twakoze, ariko mukanga kwemera
Kugeza na nubu oh yeah
Ese muzemera twapfuye?
Kuvuka ndi umuhungu ni byo byangize umuhanzi
Ntanazi ko hari ubwo byavamo umugati
Mbijyamo nanabibamo neza cyane
Rubanda ruhera ko rukunda inyandiko zanjye
Kuko twakuze imihanda irimo amabara
Twashyize ibyo twabonaga ahagaragara
Ukuri rero hari abantu bakukwangira
Bakakuvangira, ukihangana rigatangira
Ntihabura ariko abo twakoze ku mitima
Wallah bikanabahindurira ubuzima
Ngicyi icyatumye twemera kuba intumwa za rubanda, ngo tuvuge iby'ishaza ritavugwa
Njya nizera y′uko hari igihe kizagera
Umugisha ukaza, amahirwe akadusekera
Kizabarenga babona uwo bise ingegera
Ari gukora amateka, ahantu hose arenze ukwemera
Iyi mi mihanda izatwibuka (Bazatuvuga)
Ibyishimo twatanze (byose), imvune zatuzonze (zose)
Ingoma zirenze twakoze, ariko mukanga kwemera (Kuki kuki?)
Kugeza na nubu oh yeah (kweri)
Ese muzemera twapfuye?
Bibaho kandi biravuna mu gutangira
Gusa nzi neza ko atari ko bizarangira
Kuko n'ubu hari abifuza ko dusangira
Ku yabo iminsi n'ubuzima bikatwangira
Hari ibyo tuvuga tukumva birabaye
Ni byinshi nanditse muzi ubu mwabonye
Sinzi ikizabemeza ko twagowe
Dushonje ngo ni uko muzi y′uko twatojwe
Yego nta muhanuzi wemerwa iwabo
Yego usanga ahubwo twaturirwaho ubusambo
Nyamara twemeye kubabera ibitambo
Igihe kizavuga ko twari abakomando
Bibaraguza ngo ducezereza angahe?
Nibo batuzi kuko nibo bakanzwe
Banazi ko umusibo ari ejo n′ejo bundi
Kazafatwa iyi mpano iragabura ubundi
Iyi mi mihanda izatwibuka (Bazatuvuga)
Ibyishimo twatanze (byose), imvune zatuzonze (zose)
Ingoma zirenze twakoze, ariko mukanga kwemera (Kuki kuki?)
Kugeza na nubu oh yeah (kweri)
Ese muzemera twapfuye?
Iyi mi mihanda izatwibuka (Bazatuvuga)
Ibyishimo twatanze (byose), imvune zatuzonze (zose)
Ingoma zirenze twakoze, ariko mukanga kwemera (Kuki kuki?)
Kugeza na nubu oh yeah (kweri)
Ese muzemera twapfuye?
Ese muzemera twapfuye?




Nel Ngabo feat. Fireman - RNB 360
Альбом RNB 360
дата релиза
21-12-2021



Внимание! Не стесняйтесь оставлять отзывы.