Riderman - Bararira текст песни

Текст песни Bararira - Riderman



Ba-ra rira
Agahinda kumutima
Bic kurupapuro
Amarira ya bic yanjye yitwa interuro
Ahari abanyumva muribaza igitumye mbabara
Mbabajwe n'ubuzima bw'abana bo mwibarabara
Bararira baraburara ntibagira icyo bararira
Ntawubitaho ntibagira kivurira
Baratakira abafite amatama yuzuye amata
Gusa gutaka kwabo kwerekana zeru nkingata
Ahh, bose bishyizemo ko aribo babihisemo
Nkaho bo muribo bahisemo umucyemo
Ninde wiyanga kuburyo yarya umuyaga
Akiyorosa imbeho akabaho arya adahaga
Ikiyahuza kore akiyahuza ifege
Akarya ibya pubelle akaryama mumuferege
Ababibamo nuko babuze uko bagira
Mukwiye kugira
Impuhwe mukababarira mukagira icyo mubamarira kuko bararira
Ohh-hhhhh,
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Amarira yabo ni menshi
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Ubiteho niwowe bagira
Niba ikaramu yanjye irira kurupapuro
N'iseseme murebesha aba bana bo kwibarabara
Mubatuka mubanegura mubita ibirara
Nkaho aribo bigenewe kurara munsi y'ibiraro
Ndarira nikinga nta rytm ntaba paparazzi
Kubuzima buraryoha kandi buraruhanya
Umukene azajya mw'ijuru byavuzwe na papa
Muri paradizo azicazwa iruhande ya data
Aba mbere bahohoterwa mw'isi n'abacyene
Nabafite byinshi ntibashaka guha abakene
Kuba umunyamuhanda ninkabandi
Nubwo abakennye wimutuka umwite igisambo
Nubwo rwose akennye
Kuko umwuhagiye ukamwambika
Ukamuha icyo kurya
Usanga aruwa mbere mwishuri
Kuko abazi iyo aturuka
Twese turabitaza ngo ntago tuzi iyo baturuka
Kandi arikibazo cyawe arikibazo cyanjye
Mukwiye kugirimpuhwe mukababarira
Mukagira icyo mubamarira
Kuko bararira
Ohh-hhhhh, eehhhh
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Amarira yabo ni menshi
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Ubiteho niwowe bagira
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Amarira yabo ni menshi
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Ubiteho niwowe bagira
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Ubiteho niwe bagira
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Ubiteho niwe bagira
Bararira bararira
Umuruho wabo ni mwinshi
Bararira bararira
Ubiteho niwe bagira
Bararira bararira
Ubiteho niwe bagira




Riderman - Bararira
Альбом Bararira




Внимание! Не стесняйтесь оставлять отзывы.